Adress - Help/F.A.Q - Sitemap
Home - About Us - Press Kit - Links - Contact Us - Partners
TOP5SAI Services
Products
TOP5SAI Projects
Artists
Producers
TOP5SAI Studios

Artist of The Week

Mr Gloire

MAYLO , the conscious rapper

Ku muntu utamenyereye injyana ya hip-hop cyangwa utayikurikirana hafi yibwirako abahanzi bayigize ari bamwe n'indirimbo zabo ari zimwe. Nyamara Hip Hop ni umuziki umaze igihe kinini muri entertainment kuburjyo nawo ubwawo watangiye kuvukamo andi moko ya hip-hop. Muri gahunda yo kugeza kubakunzi ba hip hop na muzika muri rusange zimwe muri izo njyana zidasanzwe zigize hip hop, TOP 5 SAI ikomeje guha urubuga bamwe muri abo bahanzi ibakuye muri underground ya hip hop nyarwanda. Ni muri iyo gahunda habonetse umwe muri bo ari we MAYLO.

MAYLO nu umuhanzi wa hip hop ukora injyana yitwa Conscious Hip Hop. Iyi conscious hip hop ni ishami ya rap igizwe n'indirimbo ziba zirimo ubutumwa, gutekereza kubihe turimo, no gutekereza ukuntu abantu twabanye, tubanye, ndetse n'uko tuzabana mugihugu no kwisi muri rusange. Iyi njyana kubera ubutumwa itanga ntabwo irangwa n'ingoma zibyinitse cyane. Niyo mpamvu iyo wumva "INKOVU" ya MAYLO (prod Junior Kad /TOP 5 SAI) cyangwa "ISHAVU" (prod. Ricky Akaga / Akaga Records) usanga ari umuzika utuje ariko urimo za kick na snare ziranga hip-hop. ISHAVU niyo ndirimbo nshyashya ya MAYLO inazanye na music video ye yambere. Iyi video ikaba yarakozwe mubufatanye busanzwe buri hagati ya TOP 5 SAI na PlanB Multimedia, ikaba inagaragaramo cameo za producer Junior Kad wo muri TOP 5 SAi ndetse na Mr GLOIRE umuhazi muto mwese muheruka muri clip ya y'indirimbo ye "UKOBIRI" (prod Jean-Luc Kisa/TOP 5 SAI) ndetse n'indirimbo "UMUBYEYI GITO" feat JAY POLLY & FRANC KAY (prod Junior Kad/TOP 5 SAI).

MAYLO - ISHAVU (official music video)

Muri USA bakunze kuvugako Pop iririmbira amaguru, R&B iririmbira umutima, Gospel iririmbira roho naho Rap, cyane cyane ishami yayo ya conscious hip hop iririmbira ubwenge bwa rubanda. Abifuza gufata uwo mwanya wogutekereza banashimisha amatwi yabo bakwiye gukurikira hafi umu raperi MAYLO mugihe ari kubategurira izindi ndirimbo muri studio za TOP 5 SAI.

About Us - Press Kit - Links - Contact Us - Adress - Help/F.A.Q - Sitemap - Credits GO UP
© 2008-2012 Copyright = TOP 5 SAI Inc. | ALL RIGHTS RESERVED