Adress - Help/F.A.Q - Sitemap
Home - About Us - Press Kit - Links - Contact Us - Partners
TOP5SAI Services
Products
TOP5SAI Projects
Artists
Producers
TOP5SAI Studios

Artist of The Week

Mr Gloire

INAMA YAHUJE TOP5SAI, ABABYEYI NDETSE N’ABAHANZI BABARIZWA MURI GAHUNDA YA TOP5SAI FUTURE TALENTS 2010

INAMA YAHUJE TOP5SAI, ABABYEYI NDETSE N’ABAHANZI BAFASHWA NA TOP5SAI FUTURE TALENTS 2010 KURI IKI CYUMWERU TARIKI YA 24 MATA 2011

Kuri iki cyumweru tariki ya 24 mata 2011, TOP5SAI company yateguye inama yahuje abayobozi bayo, abahanzi bakorana nayo muri gahunda ya TOP5SAI FUTURE TALENT 2010 aribo : Mr Gloire, Franck kay, The bless, Young grace, ndetse na Lil key tutibagiwe n’ababyeyi babo bari baje babaherekeje.

Iyi nama ikaba yari igamije kurebera hamwe aho abahanzi uko ari batanu bageze nyuma yo kumara amezi arenga 9 bafashwa na TOP5SAI kubaka izina ryabo ry’ubuhanzi, kuvugurura amasezerano ndetse no kurebera hamwe ingamba nshya zafatwa kugirango aba bahanzi bakomeze gutera imbere.

Aba bahanzi bakaba bakorana na TOP5SAI kuburyo bwo hejuru kuko ariyo ibatunganyiriza ibihangano byabo haba mu buryo bw’amajwi n’amashusho, ikabakoresheeza ibitaramo ndetse ikanabafasha kumenyekana mu itangazamakuru tutibagiwe ndetse no kubafasha gucunga ndetse no kugirwa inama mu mwuga w’ubuhanzi ari byo byitwa Management Artistique dusanga mu masezerano yimikoranire azwi ku izina rya 360°Contract ku mgabane w’u Burayi na Amerika.

Umuyobozi mukuru wa TOP5SAI, Bwana Patrick UWINEZA na Bwana Pierrot SERUHUNGO, Director Manager wa TOP5SAI bakaba batangiye bongera gusobanurira ababyeyi ndetse n’aba bahanzi impamvu TOP5SAI yahisemo ubu buryo buhoraho bwo kujya itoranya abahanzi bakwiye guterwa inkunga ndetse bakanakurikiranirwa hafi kugirango bazamuke muri muzika kandi bayikora mu buryo bw’umwuga ku buryo buhoraho binyujijwe muri gahunda ya TOP5SAI Future Talents.

Iyi gahunda ikaba kugeza ubu ari umwihariko wa TOP5SAI mu Rwanda, aho buri mwaka abahanzi bagera kuri batanu bazajya bahabwa amahirwe yo kuba bafashwa kugaragaza impano zabo ndetse no kuba bazibyaza umusaruro mu ntumbero yo gushyiraho ishuri ryigisha kandi rigafasha abahanzi rya TOP5SAI MUSIC ACADEMY.

Nyuma hakaba hakurikiyeho kumva ubuhamya bw’ibyo abahanzi bafashijwe na TOP5SAI bagezeho uko ari batanu. Byose bikaba ari ibintu bishimishije kuko gusa mu gihe kitarenze umwaka aba bahanzi bashoboye gukorerwa ibihangano bifatika byanatumye bamenyekana hirya no hino mu gihugu, n’umwe muri aba bahanzi ariwe Young Grace akaba ari guhatanira igikombe cy’umuhanzi uje vuba muri muzika nyarwanda cya SALAX AWARDS 2010.

Ababyeyi nabo bakaba bagaragaje aho babona abana bao ndetse bakaba n’abahanzi bamaze kugera hashimije kuko basanga abana babo bafite abakunzi benshi k’ubw’impano yabo yo guhanga ariko bakaba banagaragaje impungenge bajya baterwa n’imyifatire itari myiza ijya iranga abahanzikuburyo bo ubwabo mugihe TOP5SAI itakwishingira gukomeza kubafasha mu kurera abahanzi bafite imyitwarire myiza kandi b’intangarugero batakongera kubareka ngo bajye gukomeza muzika. Aba babyeyi bagaragaje ibyishimo baterwa no kubona abana babo bafashwa na TOP5SAI gukura muri Muzika ariko banafite uburyo bitabwaho mubijyanye no kuboneza imyitwarire bakaba intangarugero.

Kubijyanye no kureba ibiteganirijwe aba bahanzi ubuyobozi bwa TOP5SAI bukaba bwamenyesheje abahanzi n’ababyeyi babo ko ubu buri muhanzi ateganirijwe kuba yakorewe indirimbo zikoze album byibuze mbere y’uko uyu mwaka wa 2011 urangira, hakazakurikiraho n’ibitaramo bigamije kumurika album z’aba bahanzi.

Kubijyanye no kuvugurura amasezerano y’imikoranire aha hakaba hemejwe ko hategurwa amasezerano akubiyemo ubu buryo bushya bwo gukorana n’abahanzi bwashimwe cyane n’abahanzi ndetse n’ababyeyi babo aho basanze azafasha kurengera aba bahanzi n’inyungu zabo kandi bikarushaho no guha icyizere ababyeyi mugihe abana babo bafite ubitaho mu buryo busobanutse. Aya masezerano akazaba yarangije kuvugururwa ndetse no gushyirwaho umukono n’impande zose zibireba bitarenze tariki 03/05/2011.

Muyindi myanzuro umuyobozi wa TOP5SAI akaba yemeye gufungura ikigega cya TOP5SAI Future talent Fund aho TOP5SAI igiye kuhita ifungura compte izajya ishyirwaho amafaranga ava mu bikorwa by’aba bahanzi ndetse n’izindi nkunga bashobora kubona kugirango ajye abafasha mu mibereho yabo y’ubuhanzi cyangwa se isanzwe ababyeyi ndetse n’abahanzi bakaba bishimiye iyi gahunda.

Hakaba hemejwe kandi ko aba bahanzi bahagararirwa na TOP5SAI, ikaba ariyo izakomeza kubakorera ibihangano ndetse na management yonyine kandi kuburyo bwihariye mu rwego rwo gukomeza gushaka uburyo bakomeza gutera imbere no kugana mu inzira y’ababigize umwuga.

About Us - Press Kit - Links - Contact Us - Adress - Help/F.A.Q - Sitemap - Credits GO UP
© 2008-2012 Copyright = TOP 5 SAI Inc. | ALL RIGHTS RESERVED