Adress - Help/F.A.Q - Sitemap
Home - About Us - Press Kit - Links - Contact Us - Partners
TOP5SAI Services
Products
TOP5SAI Projects
Artists
Producers
TOP5SAI Studios

Artist of The Week

Mr Gloire

ABAGIZE TOP5SAI FUTURE TALENT 2010 MU GITARAMO CYA NEVER AGAIN I RUBAVU

ABAGIZE TOP5SAI FUTURE TALENT 2010 MU GITARAMO CYA NEVER AGAIN I RUBAVU

Abahanzi babarizwa muri TOP5SAI future talent 2010, aribo Mr Gloire, The Bless, Franck Kay na Young Grace baraye bitabiriye igitaramo cyateguwe n’abahanzi mu rwego rwo kwamagana ndetse no Kwibuka ku nshuro ya 17 Jenoside yakorewe Abatutsi.

Iki gitaramo kikaba cyabereye mu mujyi wa Rubavu (Gisenyi) mu nzu mberabyombi ya RTUC aho abantu benshi bari bakitabiriye.

Byumwihariko abahanzi babarizwa muri Academie musicale ya TOP5SAI mu mushinga wayo wa TOP5SAI FUTURE TALENTS 2010 bakaba bashimishije abitabiriye iki gitaramo doreko abari baje muri iki gitaramo bifuzaga no kuba bareba abahanzi baturutse ahandi kuko kugeza i saa tatu n’igice z’ijoro bari bagikurikira abahanzi b’i Rubavu gusa, Igitaramo kikaba cyaje guhindura isura ubwo umwe mu bahanzi bashya bari kwigaragaza muri HIP HOP Muri iyi Minsi ariwe MAYLO yabanzaga kuri Scene mu ndirimbo ye yise INKOVU ndetse n’ISHAVU abari aho bakishimira ubuhanga bwe,

Haje gukurikiraho KIZIGENZA, Mr Gloire Umwana muto, akitwa Bucura Mubahanzi..., aho yatangiriye ku ndirimbo ye yitwa "BARAVUGA" abari aho bagahuguruka bagakoma amashyi abandi bakaza kumushimira kuri stage yakomeje abagezaho imirongo ye mu ndirimbo UMUBYEYI GITO iyi ndirimbo akaba yarayikoranye n’umuhanzi Jay Poly wo muri Tuff Gangs ndetse na Franc Kay,

Nyuma hakurikiyeho umuhanzi Franck Kay nawe washimishije abantu kuko we yari aje mu njyana ya RnB na Pop aho abantu bashimishijwe n’ubuhanga bwe mu kuririmba ndetse n’ijwi rye ry’umwimerere.

Franck Kay avuyeho yaje kunganirwa namugenzi we ukunzwe cyane we akaba arirrimba mu njyana nziza cyane ihuza RnB na Afro beat ariwe The Bless

Nyuma Hakaba haje kuza gukurikiraho icyamamare muri Rubavu akaba n’umuhanzi iri kwigaragaza mu Rwego rw’igihugu ariwe Young Grace

benshi bakaba bari bamutegereje dore ko ubu ari nawe mu hanzi uri guhabwa amahirwe yo kwegukana igikombe cy’umuhanzi mkizamuka witwaye neza mu mwaka wa 2010 mu irushanwa rya SALAX AWARDS 2010

About Us - Press Kit - Links - Contact Us - Adress - Help/F.A.Q - Sitemap - Credits GO UP
© 2008-2012 Copyright = TOP 5 SAI Inc. | ALL RIGHTS RESERVED