Adress - Help/F.A.Q - Sitemap
Home - About Us - Press Kit - Links - Contact Us - Partners
TOP5SAI Services
Products
TOP5SAI Projects
Artists
Producers
TOP5SAI Studios

Artist of The Week

Mr Gloire

UBUFATANYE N’IMIKORANIRE HAGATI YA TOP 5 SAI COMPANY NA ORCHESTRE IRANGIRA VIP

UBUFATANYE N’IMIKORANIRE HAGATI YA TOP 5 SAI COMPANY NA ORCHESTRE IRANGIRA VIP

Kuri uyu wa kane nibwo umwe mubagize Orchestre IRANGIRA VIP ariwe Bwana NGABO Augustin yanyarukiye ku kicaro gikuru cya TOP5SAI Company giherereye mu ntara y’Amajyaruguru mu Karere ka Musanze Umujyi wa Ruhengeri, aje kuganira n’abayobozi bayo kubijyanye n’imikoranire hagati y’iyi Orchestre y’inararibonye mu muzika nyarwanda ndetse no mu gucuranga live music aho benshi babazi ku nyito yitwa "IGISOPE".

,

Bwana NGABO Augustin akaba yishimiye cyane uburyo bw’imikorere bwa TOP5SAI Company muri rusange ariko byumwihariko akaba yashimishijwe n’uburyo bwihariye bw’imikorere y’ishami rya TOP5SAI rikora ibijyanye na Muzika, (TOP5SAI Music) aho yasobanuriwe n’umuyobozi ushinzwe ibikorwa Bwana SERUHUNGO NSANZIMFURA Pierrot ibice bine (Departments) bigize iri shami ari byo

- Agashami gashinzwe gutunganya muzika y’amajwi (Kagizwe na Studios 2 zifatirwamo kandi zikanatunganya indirimbo kuburyo buhoraho),
- Agashami gashinzwe gutunganya indirimbo muburyo bw’amashusho (Kagizwe na post cg se uduce dutanu dutunganya indirimbo muburyo bw’amashusho)
- Agashami gashizwe gutegura ibitaramo,imyidagaduro ndetse n’imihango inyuranye (Event management Department) aka gashinzwe gutegura ibitaramo kakaba gafite n’agashya ko kuba ubu mu gihe kitarenze ukwezi kwa Gicurasi 2011 kazibaruka TOP5SAI Music BAND ikora live music ari nako kazajya gakorana by’umwihariko na ORCHESTRE IRANGIRA VIP

- Ndetse n’agashami gashinzwe guteza abahanzi imbere n’ibihangano byabo ari nako kabarizwamo umushinga wa TOP5SAI Future talents ugamije gushakisha abahanzi bakiri bafite impano ariko badafite ubushobozi bagafashwa gukora muzika kuburyo bw’ababigize umwuga.

Imwe mu myanzuro yavuye muri uru ruzinduko akaba ari uko hatangizwa ubufatanye ndetse n’imikoranire ku nzego zitandukanye zibarizwa muri TOP5SAI Company.

Mu gusoza uru ruzinduko rwe, Bwana NGABO Augustin akaba yaje no kubonana n’umuyobozi mukuru wa TOP5SAI Bwana UWINEZA Patrick, aho yamutangarije ko yanyuzwe cyane n’uburyo yakiriwe ndetse n’imikorere isobanutse iri muri company ya TOP5SAI aho yanatangaje kandi ko TOP5SAI yasanze ikwiye kuba icyitegererezo cy’abakora kandi bakanateza imbere muzika n’abahanzi mu Rwanda muri iki gihe.

About Us - Press Kit - Links - Contact Us - Adress - Help/F.A.Q - Sitemap - Credits GO UP
© 2008-2012 Copyright = TOP 5 SAI Inc. | ALL RIGHTS RESERVED