Adress - Help/F.A.Q - Sitemap
Home - About Us - Press Kit - Links - Contact Us - Partners
TOP5SAI Services
Products
TOP5SAI Projects
Artists
Producers
TOP5SAI Studios

Artist of The Week

Mr Gloire

TUMENYE IBIJYANYE N’UMWUGA W’UBUGENI MURI TOP 5 SAI COMPANY

TOP 5 Sound, Arts & Images (TOP5SAI), ni inzu nyarwanda izobereye mu gutanga serivisi zo gutunganya no gukwirakwiza ibihangano mu bijyanye n’amajwi, ubugeni n’amashusho ifite icyicaro mu Intara y’amajyaruguru mu mujyi wa Musanze, abenshi mu bayizi bakaba bazi servisi nyinshi zitangwa mugice gikora ibijyanye na muzika (Audio production department) ndetse n’igice gitunganya amashusho (Video production department) ibi byose bikaba bikorerwa mu ma studios atandukanye y’iyi company ariko bikaba byaragaragaye ko benshi batazi ibindi bikorwa byuje ubuhanga bikorwa n’igice gikora ibijyanye n’ubugeni (Department of Arts).

Muri iyi department hakaba hakorerwamo ibijyanye n’ubugeni mu bice bikurikira:
  Scripture (Guhanga ibishushanyo bibaje)
  Peinture (Gushushanya ku ma tableaux n’ibindi)
  Serigraphie (Kwandika ku myenda n’ibitambaro) n’ibindi…

Muri iyi nkuru tukaba tugiye kubagezaho bimwe mu bihangano by’umwe mubagize itsinda ry’abanyabugeni bakorera muri TOP5SAI Company akaba yitwa Seth HABIMANA, kuri ubu ufite imyaka 22 akaba azobereye mu gukora ibihangano bibaje (Scripture) ndetse no gushushanya ibi akaba abikesha amasomo yigiye mu ishuri ry’ubugeni ryo ku Nyundo (Ecole d’Arts) aho yakuye impamyabumenyi mu by’ubugeni.

Hasi ku ifoto uyu musore akaba agaragaza bimwe mubihangano yakoze bigaragaza umuco nyarwanda unyujijwe muri Muzika ndetse n’imbyino nyarwanda.

Ibi bihangano uko ari bibiri bikaba binogeye ijisho, Ikiriho abantu babiri babyina kikaba cyariswe“LA DANSE TRADITIONNELLE“

naho ikindi gihangano kiriho umuntu ucuranga inanga ya kinyarwanda kikaba cyariswe“LA MUSIQUE TRADITIONNELLE“.

Ibi byose bikaba bikomeza gushyirwa ahagaragara mu rwego rwo kugaragaza agaciro k’ibihangano n’umuco nyarwanda mu kwihangira umurimo.

Inkuru muyigejweho na: Public relations & communication department of TOP5SAI Inc. Visit us on: www.top5sai.com , Phone: + 250 7 88 56 61 75

About Us - Press Kit - Links - Contact Us - Adress - Help/F.A.Q - Sitemap - Credits GO UP
© 2008-2012 Copyright = TOP 5 SAI Inc. | ALL RIGHTS RESERVED