Adress - Help/F.A.Q - Sitemap
Home - About Us - Press Kit - Links - Contact Us - Partners
TOP5SAI Services
Products
TOP5SAI Projects
Artists
Producers
TOP5SAI Studios

Artist of The Week

Mr Gloire

IGITARAMO CYO KWIBUKA UMUHANZI JEAN CHRISTOPHE MATATA, 19 Werurwe 2011.

IGITARAMO CYO KWIBUKA UMUHANZI JEAN CHRISTOPHE MATATA, 19 Werurwe 2011.

Kuri uyu wagatandatu tariki 19 werurwe 2011, i Bruxelles mu U Bubiligi habereye igitaramo gikomeye cyo kwibuka umuhanzi Jean Christophe Matata uherutse kwitaba Imana, kikaba cyarateguwe n’abo mu muryango we ba hafi barimo bashiki ba Matata babiri ndetse n’inshuti za hafi nka Bwana Mihigo François Chouchou, Alphonse n’abandi benshi.

Iki gitaramo cyabereye ahitwa Espace Senghor, mu mujyi wa Bruxelles, kikaba cyari cyabanjirijwe na missa yo kwibuka nyakwigendera kikaba cyatangiye nkuko byari biteganijwe i saa mbiri z’umugoroba kikarangira i saa tanu z’ijoro. Abahanzi, abavandimwe n’inshuti n’abakunzi ba Christophe Matata bakaba baturutse impande zose z’isi baje kwitabira iki gitaramo,

Umukobwa wa matata witwa Callixta (hasi ku ifoto) akaba yashimishije abitabiriye igitaramo

Dore bamwe mubahanzi ndetse n’abacuranzi ba muzika bari bahari : Mihigo françois Chouchou, John Chris, Jeremie (Menya Production) umwe muba producer bamenyekanye cyane i Burundi, Djakhobo wari uyoboye Orchestre,Aaron TUNGA producer akaba n’umwe mu nshuti za hafi za MATATA witabiriye i kigitaramo avuye i Kigali, CECILE KAYIREBWA, BYUMVUHORE, BEN NGABO, BEN KAYIRANGA na AFSANA baturutse mugihugu cy’ubufaransa, BEN RYTABANA, Jyckey umuririmbyi w’umurundi waturutse muri Danemark waje afite ama dred nk’aya MATATA ndetse akanaririmba indirimbo ze benshi bigatuma bibuka matata kuri Scène mu myaka ishize. Ntatwakwibagirwa n’umuhanzi w’icyamamare JACKY RAPON wo muri Antilles nawe wari waje kwifatanya n’abandi kwibuka uyu muhanzi.

Uwayoboraga igitaramo (MC) cyangwa se Présentateur akaba ari umwe mu ba kongomani bazwi muri comedi akaba yaranakinywe muri Film ya Patrice Lumumba witwa Dieudonné KABONGO. Ndetse na bashiki ba matata nabo bakaba baririmbye

Ibyaranze iki gitaramo :

Concert byagaragaraga ko yiteguwe neza kuko yatangiriye igihe yari iteganijwe, ibyuma bivuga neza, ndetse n’amatara ya concert nayo yarushagaho kuryoshya ibintu

Imyanya yari yateganijwe muri Salle yarangiye abantu babura aho bicara abandi banataha batarebye igitaramo kubera salle ntoya yaje kuzura mu masaha y’itangira ry’igitaramo.

Umukobwa wa JC Matata nawe akaba yaririmbye.

Kutaboneka kw’abahanzi bamwe bari bateganijwe ndetse baranashyizwe kuri affiche twavuga uzwi kandi wari wahurije benshi ariwe KIDUMU.

Muri rusange iki gitaramo kikaba cyashimishije abantu bari bacyitabiriye dore ko cyanarangiye abantu bagakomeza kuguma hafi yaho igitaramo cyaberaga bakomeza baganira kubyiza bari bamaze kwirebera.

Tukaba dukomeza kwifuriza Jean Christophe MATATA iruhuko ridashira.

Muri iki gitaramo kandi kikaba cyitabiriwe n’umuyobozi wa Plan B Multmedia bwana Paul Ntabuye, iyi company ya muzika ikorera mu Bubirigi, ndetse na UWINEZA Patrick umuyobozi wa TOP5SAI Production, Company ya muzika ikorera mu Rwanda nawe wari waje kwifatanya n’abakunzi ba JC Matata.

(Crédits photos: Christophes Blitz)

About Us - Press Kit - Links - Contact Us - Adress - Help/F.A.Q - Sitemap - Credits GO UP
© 2008-2012 Copyright = TOP 5 SAI Inc. | ALL RIGHTS RESERVED