Adress - Help/F.A.Q - Sitemap
Home - About Us - Press Kit - Links - Contact Us - Partners
TOP5SAI Services
Products
TOP5SAI Projects
Artists
Producers
TOP5SAI Studios

Artist of The Week

Mr Gloire

TOP5SAI irabagezaho indirimbo " NTANAKIMWE NSHAKA" mu buryo bw’amashusho

TOP 5 SAI irabagezaho: The BLESS MURI CLIP VIDEO NSHYA Y’INDIRIMBO: “NTA NA KIMWE NSHAKA”

The bless ni umwe mubahanzi bato bakizamuka amazina ye bwite akaba ari TWIZERIMANA Christian. Uyu musore akaba yarakomeje kugenda agaragaza ubuhanga n’impano afite ubwo yatoranwaga mubahanzi bazafashwa muri gahunda ya TOP5SAI Future talent 2010.

Akaba aje afite umwihariko mu mirimbire n’ijwi rye ryihariye (Vocals), ubundi akaba asanzwe azwiho kuryoshya ama chorus y’indirimbo nko mu ndirimbo ya mbere yakoranye n’abasore bagize itsinda ritwa The Twin B yitwa "MWARAKOZE" n’izindi kugeza ubu akaba amaze gusohora indirimbo zindi nka : "NTANAKIMWE NSHAKA", "MWARAKOZE" afatanije na The TWIN B, "ESE URACYANYIBUKA" afatanije na Franck Kay n’izindi zikiri gutunganywa mu ma studios ya TOP5SAI.

TOP5SAI rero nk’uko yabyiyemeje ikaba ishyize ahagaragara clip yambere y’uyu musore mu rwego rwo gukomeza kumenyekanisha ibihangano bye nk’uko byakorewe na bagenzi be bo mu itsinda ryafashijwe muri gahunda yiswe TOP5SAI FUTURE TALENTS 2010 (Young Grace, Mr Gloire, Franck Kay,…).

The Bless ati : "NTANAKIMWE NSHAKA URETSE URUKUNDO RWAWE !". Ese wowe hari ikindi wakwifuza kumukunzi wawe uretse rwo?

Iyi ndirimbo ikaba ifite umwihariko wo kuba amashusho yayo yarashwa kandi agatunganywa mu rwego rwo hejuru rugezweho kuri iki gihe mu burayi no muri Amerika ndetse no mubindi bihugu byateye imbere ikozwe mucyo bita format FULL HIGH DEFINITION (HD) Ikaba yarakozwe kubufatanye bwa company ya TOP 5 S.A.I ndetse na PlanB Multimedia,

Ntitwabura kandi no gushimira abantu bose bagenda batera inkunga abahanzi by’umwihariko ababafasha kumenyekanisha ibihangano (TV & Radio presenters) ndetse n’abakunzi babo , abafashije bose muri ino ndirimbo tutibagiwe VIRUNGA HOTEL na Alimentation 5/5. Mukomereze aho.

Andi makuru ya The Bless ushobora kuyabona ku rubuga rwa Internet kuri mini site ya The Bless : www.top5sai.com/the bless/
Inkuru muyigejweho na:
Public relations & communication department of TOP 5 S.A.I Inc.
Visit us on: www.top5sai.com
Phone: + 250 7 88 56 61 75

About Us - Press Kit - Links - Contact Us - Adress - Help/F.A.Q - Sitemap - Credits GO UP
© 2008-2012 Copyright = TOP 5 SAI Inc. | ALL RIGHTS RESERVED