Adress - Help/F.A.Q - Sitemap
Home - About Us - Press Kit - Links - Contact Us - Partners
TOP5SAI Services
Products
TOP5SAI Projects
Artists
Producers
TOP5SAI Studios

Artist of The Week

Mr Gloire

THE BLUE SKY NABO BASHIZE CLIP YABO YAMBERE “USA N’IZUBA”AHAGARAGARA BABIFASHIJWEMO NA TOP5SAI MUSIC COMPANY. (Posted on: January 24, 2011)

Muri iki cyumweru dutangiye,abakunzi ba muzika nyarwanda bongeye kugezwaho na TOP5SAI, amajwi n’ amashusho mashya byose by’abahanzi b’abasore babiri bashya kandi bazi icyobakora muri muzika aribo Sebanani André ndetse na mugenzi we Mucyo Yves, bazwi ku izina ry’ubuhanzi rya: The Blue sky.

Aba Basore bakaba bakaba barakoze indirimbo yabo yambere ahagana mu mpera za 2010 muri studios za TOP5SAI yiswe “USA N”IZUBA” iyi ndirimbo ikaba yarakunzwe n’abantu benshi bagiye bayumva bikaba bitaragarukiye aha kuko nyuma yo kubona ko aba bana bafite impano yo kuririmba ubuyobozi bwa TOP5SAI bwiyemeje kubatera inkunga yo kubakorera indirimbo y’amashusho mu rwego rwo gutuma bamenyekana vuba.

Igikorwa cyo gufata ndetse no gutunganya amashusho y’iyi ndirimbo kikaba cyarayobowe na NGERAGEZE Claudien aka KAY J aya mashusho akaba yarafatiwe ahantu nyaburanga hatandukanye mu mujyi wa Rubavu.

Aba basore bakaba bafite umwihariko ndetse n’umwimerere mu miririmbire nkuko muzabikurikirana kubazashobora kumva ndetse no kureba indirimbo zabo.

For further informations call us on : + 250 (0) 7 88 56 61 75 E mail: top5sai@yahoo.fr

Visit us on : www.top5sai.com . With TOP5SAI DREAMS COME TRUE!

About Us - Press Kit - Links - Contact Us - Adress - Help/F.A.Q - Sitemap - Credits GO UP
© 2008-2012 Copyright = TOP 5 SAI Inc. | ALL RIGHTS RESERVED