Adress - Help/F.A.Q - Sitemap
Home - About Us - Press Kit - Links - Contact Us - Partners
TOP5SAI Services
Products
TOP5SAI Projects
Artists
Producers
TOP5SAI Studios

Artist of The Week

Mr Gloire

TOP 5 SAI MUSIC COMPANY IRABAGEZAHO CLIP VIDEO "HIP HOP GAME" YA YOUNG GRACE - [24/01/2011]

Clip ya mbere ya Young Grace

Artist: Young Grace
Song: Hip-Hop Game
Composer: Junior Kadiebwe
Director: Kay-J
Production: Uwineza B. Patrick
(c) 2011 TOP 5 SAI

Umuvuduko mugushaka impinduka muri muzika nyarwanda urakomeje aho umwe mubahanzi babarizwa muri projet ya TOP5SAI FUTURE TALENT 2010-2011 ariwe ABAYIZERA Marie Grâce a.k.a YOUNG GRACE nawe yamaze gukorerwa indirimbo y’amashusho nyuma y’aho mu kwezi gushize kw’ukuboza 2010 yari yasohoye indirimbo yise MP’UMUSADAyakunzwe cyae n’abantu bakunda injyana ya HIP HOP aho yaririmbanye n’umuhanzi J POLY wo muri TUFF GANGZ.

Uyu mwari wazanye ingufu ndetse n’impinduka mu njyana ya hip hop ikorwa n’abakobwa b’abanyarwandakazi akaba amaze gukora indirimbo enye gusa ariko akaba amaze kumenyekana kurwego rw’igihugu akaba yaranashoboye kwegukana igikombe cy’umuhanzi kazi witwaye neza mu ntara y’uburengerazuba ndetse no mu mujyi wa Gisenyi mu mwaka wa 2010 yatangiyemo gukora ubuhanzi bwe kumugaragaro abifashijwemo na TOP5SAI Music Company.

Aya mashusho akaba yarafatiwe mu mujyi wa Rubavu (Gisenyi ndetse no mu mujyi wa Musanze (Ruhengeri) team ya TOP5SAI yakoze iki gikorwa ikaba yari iyobowena Claudien aka (KAY J).

YOUNG GRACE kimwe na bagenzi be babarizwa muri projet : TOP5SAI Future Talent 2010-2011 bakaba batanga icyizere cyuko muzika nyarwanda ishobora kunguka abandi bahanzi bibihanganye mu minsi mike iri imbere.

For further informations call us on : + 250 (0) 7 88 56 61 75 E mail: top5sai@yahoo.fr

Visit us on : www.top5sai.com . With TOP5SAI DREAMS COME TRUE!

About Us - Press Kit - Links - Contact Us - Adress - Help/F.A.Q - Sitemap - Credits GO UP
© 2008-2012 Copyright = TOP 5 SAI Inc. | ALL RIGHTS RESERVED