Adress - Help/F.A.Q - Sitemap
Home - About Us - Press Kit - Links - Contact Us - Partners
TOP5SAI Services
Products
TOP5SAI Projects
Artists
Producers
TOP5SAI Studios

Artist of The Week

Mr Gloire

URBAN BOYZ

URBAN BOYZ

Aba basore uko ari batatu bakaba barakoreye indirimbo yabo y’amashusho ya SINTUZA REMIX muri studios za TOP5SAI, Iki gikorwa kikaba ari kimwe mubigize gahunda y’imikoranire hagati ya TOP5SAI na Groupe Urban BOYZ yatangajwe mu minsi ishize.

Iyi ndirimbo nayo ikaba ikoranwe ubuhanga ndetse ikaba no kurwego rw’ama clips mpuzamahanga urebye aba basore ba urban Boyz muri ino ndirimbo ntiwatinya kubagereranya na P Square mu ndirimbo zabo z’amashusho bakoreye m’ Ubwongereza cyangwa se mu gihugu cy’Afurika y’Epfo bitewe n’uburyo iyi ndirmbo yitondewe kandi ikitabwaho ku buryo bwose haba mu myambarire, haba kubakinnyi bayigaragaramo, haba ahantu amashusho agiye afatirwa ndetse n’ibikoresho biyigaragaramo byose bikaba bigaragaza urwego rushimishije abanyarwanda bamaze kugeraho muri musica. iyi ndirimbo ikaba yarayobowe (Directed by) K. Gilbert.

Ikindi cyihariye muri ino ndirimbo ni uko hagaragaramo abandi bahanzi batari abo muri Urban Boyz baza kwifatanyana n’ino groupe muri ino clip nka Ziggy 55 wo muri The Brothers, Passy, Kamishi Bull Dog wo muri Tuff Gang n’abandi ntitwakwibagirwa kandi n’abakobwa Beza bo muri Kigali !

About Us - Press Kit - Links - Contact Us - Adress - Help/F.A.Q - Sitemap - Credits GO UP
© 2008-2012 Copyright = TOP 5 SAI Inc. | ALL RIGHTS RESERVED