Adress - Help/F.A.Q - Sitemap
Home - About Us - Press Kit - Links - Contact Us - Partners
TOP5SAI Services
Products
TOP5SAI Projects
Artists
Producers
TOP5SAI Studios

Artist of The Week

Mr Gloire

UMUBONANO NDETSE N’IBIGANIRO HAGATI Y’UMUYOBOZI MUKURU WA TOP 5 SAI NDETSE N’UMUYOBOZI WA GROUPE ABAMI KU KIRWA YO MUJYI WA RUBAVU

UMUBONANO NDETSE N’IBIGANIRO HAGATI Y’UMUYOBOZI MUKURU WA TOP 5 SAI NDETSE N’UMUYOBOZI WA GROUPE ABAMI KU KIRWA YO MUJYI WA RUBAVU

Umuyobozi wa TOP5SAI aganira n'umuyobozi wa Crew ABAMI KU KIRWA

(Kuri Uyu wagatandatu tariki ya 23/10/2010).

Ubusanzwe TOP5SAI nk’inzu izobereye mubyogutunganya ndetse no gusakaza muzika y’abahanzi batandukanye ndetse no guharanira icyabateza imbere cyane cyane hano mu Rwanda yiyemeje kugenda ikorana mu buryo bugaragara n’abahanzi banyuranye harimo n’abibumbiye muri Crew « ABAMI KU KIRWA »

Iri tsinda ry’abahanzi ryitwa « ABAMI KU KI RWA » rikaba ryaravutse mu mpera (Ukuboza) 2009 mu mujyi wa Rubavu (Gisenyi) ubu iri tsinda rikaba rigizwe n’abahanzi bagera kuri 18 ahanini bihuje bagamije Guhesha agaciro ubuhanzi by’umwihariko muzika nyarwanda mu karere baherereyemo ndetse no mu Rwanda ndetse no gufashanya dore ko byagaragaye ko abahanzi benshi baba bafite impano ariko nta bushobozi buhagije bwo kuba bakora ibihangano byiza kandi bikorewe mu ma studio yabugenewe.

Abagize iri tsinda ry’abahanzi « ABAMI KU KIRWA » bakaba baratangiye gukorana na TOP5SAI Company mu kwezi kwa karindwi 2010, binyujijwe muri Department ya MUSIC production ya TOP5SAI nyuma y’uko aba bahanzi bari bamaze gusobanukirwa n’uburyo TOP5SAI itanga service nziza kandi inatanga icyizere kuri ejo hazaza h’abiyemeje kujya mu mwuga w’ubuhanzi.

Kuri uyu munsi wa gatandatu tariki ya 23 Ukwakira 2010 mu nama y’isaha n’igice, Uhagarariye iri tsinda ry’abahanzi bitwa abami ku kirwa ariwe Bwana IMANIZABAYO Jean Marie Vianey a.k.a J-Fary yabonanye n’umuyobozi mukuru wa TOP5SAI, Bwana Patrick UWINEZA mubyo baganiriye hakaba harimo kurebera hamwe ibyo TOP5SAI itaganyiriza abahanzi muri iki gihe aha hakaba hagaragajwe byinshi birimo :

Gahunda yo kumeneyekanisha abahanzi n’ibihangano byabo (Ibitaramo bitandukanye biteganijwe mu mezi abiri ari imbere), amahugurwa agenewe abahanzi mu rwego rwo kubigisha uburyo abahanzi bakora muzika y’umwuga.

Kurebera hamwe uburyo bwo kunoza imikoranire hagati y’Abagize crew ABAMI KU KIRWA ituruka mu mugi wa RUBAVU (Gisenyi) nko kuba abagizi iri tsinda bagira uburyo bwo koroherezwa gukorera ibihangano byabo muri Studios za TOP5SAI,

Kurebera hamwe uburyo TOP5SAI yafasha iri tsinda mu rwego rwo gutegura igitaramo mu rwego rwo kugaragaza ibyagezweho n’ABAMI KU KIRWA Crew mu gihe cyumwaka imaze ivutse.

Kurebera hamwe uburyo abagize ABAMI KU KIRWA Crew batangira gukora indirimbo z’amashusho aha abagize ino crew bakaba bemerewe nabwo kuba bazajya bakora ibihangano mu buryo bw’amashusho.

Mu kurangiza iyi nama abahagarariye impande zombi bakaba biyemeje gukomeza gutahiriza umugozi umwe muguteza ubuhanzi imbere mu Rwanda Kandi hakaba hanemejwe ko Ubuyobozi bwa TOP5SAI buzagirana inama n’abagize crew ABAMI KU KIRWA » bose mu rwego rwo kunoza no gushyira ahagaragara amasezerano y’imikoranire hagati y’izi nzego zombi.

PDF - 93.7 kb
Imyanzuro
About Us - Press Kit - Links - Contact Us - Adress - Help/F.A.Q - Sitemap - Credits GO UP
© 2008-2012 Copyright = TOP 5 SAI Inc. | ALL RIGHTS RESERVED