Adress - Help/F.A.Q - Sitemap
Home - About Us - Press Kit - Links - Contact Us - Partners
TOP5SAI Services
Products
TOP5SAI Projects
Artists
Producers
TOP5SAI Studios

Artist of The Week

Mr Gloire

TOP 5 SAI YASHYIZE INDIRIMBO NSYA YA THE BEN AHAGARAGARA, IYI NDIRIMBO IKABA YITWA “WOWE”,

Ku bakunzi ba The Ben mwongeye guhabwa amahirwe na TOP5SAI yo kongera kwiyumvira uyu musore mu ndirimbo ye y’akataraboneka yiswe “WOWE”

Iyi ndirimbo nshya ikaba ije mugihe hirya no hino hari hamaze iminsi hasohoka indirimbo ze zindi zagiye zisigara mu ma studios atandukanye ariko ugasanga zose zari izo afatanije n’abandi bahanzi batandukanye. Muri iyi ndirimbo ho akaba ari wenyine kandi agaragaza ubuhanga budasanzwe n’urwego rushimishije amaze kugeraho mu kuririmba.

Iyi ndirimbo ikaba uriyo mu njyana izwi ku izina rya RnB Pop ikaba irangwa n’umuzika utuje n’amajwi atunganije neza byakozwe na Producer Jean Luc muri studio Red imwe mu ma studio ya TOP5SAI kandi ifite amagambo akora kumutima bitewe n’ubutumwa burimo.

Nkuko mubizi ko umuhanzi The Ben ubu Atari mu Rwanda muri iki gihe, Nawe ubwe akaba yarandikiye umuyobozi wa TOP5SAI amumenyesha ko yayumvise emotions zikamufata kugeza aho amarira atemba kubwibyishimo ino ndirimbo anakomeza gushimira abakunzi be ndetse n’abamufashije kugirango agere ku rwego rushimishije muri musica.

Iyumvire version official uhawe na The Ben & TOP5SAI, Gusa ntibyemewe kuyitanga ahandi cyangwa se kuyigurisha nta burenganzira bwa The BEN na TOP5SAI,

About Us - Press Kit - Links - Contact Us - Adress - Help/F.A.Q - Sitemap - Credits GO UP
© 2008-2012 Copyright = TOP 5 SAI Inc. | ALL RIGHTS RESERVED