Adress - Help/F.A.Q - Sitemap
Home - About Us - Press Kit - Links - Contact Us - Partners
TOP5SAI Services
Products
TOP5SAI Projects
Artists
Producers
TOP5SAI Studios

Artist of The Week

Mr Gloire

ELion Victory na NEG G the General nabo bahisemo gukorana na TOP5SAI

ELion Victory na NEG G the General nabo bahisemo gukorana na TOP5SAI. Kubakurikiranira hafi amakuru y’abahanzi ndetse na muzica nyarwanda baba bemeza ko igenda utera intambwe ishimishije kandi ko abahanzi bagenda bagaragaza impano zitandukanye ariko benshi bakaba banibaza uruhare amazu atunganya muzika ndetse agafasha n’abahanzi hano iwacu mu Rwanda yaba abigiramo.

TOP5SAI nk’inzu itunganya kandi ikana sakaza muzika mu Rwanda ikaba yariyemeje kugira uruhare rugaragara mu kuzamura abahanzi ndetse no kuba ku isonga mu gukora bya gihanga kandi by’umwuga uyu murimo arinako igenda ifatanya n’abahanzi batandukanye kugirango iyi ntego igerweho.

Ubu rero abahanzi Elion Victory (Uzwi cyane muri iki gihe kundirimbo benshi bakunda yitwa”AMAFARANGA” cyngwa se “MARITA” ndetse na Neg G the General uzwi mu ndirimbo nka “PARLEZ”, “AGACA”, nabo ubu bakaba binjiye muri gahunda zo gukora muzika by’umwuga kubufatanye n’imikoranire na TOP5SAI, ubu hakaba hari gukorwa inyigo kuri buri muhanzi hagamijwe kurebera hamwe ibyakorwa ngo babe bafashwa kugera muyindi ntera ya Muzika.

Gusa ntitwabura no kumenyesha ko aba bahanzi uko ari babiri bafite indirimbo nshya zishyushye zakozwe zikaba zikiri gutunganywa muri studios za TOP5SAI (Indirimbo ya Neg G ikaba yitwa RWANDA RW’EJO Naho iya Elion Victory ikaba Yitwa “BABWIRE” biteganijwe ko zizasohokana n’amashusho yazo.

Ndetse mu minsi mike iri imbere hakaba hateganywa n’ibitaramo by’aba bahanzi kubufatanye na TOP5SAI, tukaba twizera ko mutazabicikwa!

About Us - Press Kit - Links - Contact Us - Adress - Help/F.A.Q - Sitemap - Credits GO UP
© 2008-2012 Copyright = TOP 5 SAI Inc. | ALL RIGHTS RESERVED