Adress - Help/F.A.Q - Sitemap
Home - About Us - Press Kit - Links - Contact Us - Partners
TOP5SAI Services
Products
TOP5SAI Projects
Artists
Producers
TOP5SAI Studios

Artist of The Week

Mr Gloire

29/NYAKANGA/2010, UMUNSI UGOMBA GUSHYIRWA MU MATEKA YA MUZIKA NYARWANDA !

Kuri uyu wakane Tariki ya 29 nyakanga 2010, TOP 5 SAI Company yongeye gukora agashya aho yashyiraga ahagaragara umushinga wayo mushya yise TOP 5 SAI Future talent 2010, mu gitaramo cyitiriwe iyi nsanganyamatsiko.

Abantu babarirwa hagati ya 1200 na 1500 nibo bitabiriye iki gitaramo nyuma y’uko bigaragaye ko ahari habereye iki gitaramo muri salle polyvalente Muhoza (mu mujyi wa MUSANZE) habaye hato kuko abantu bari bakubise bakuzura nk’uko bigaragara mu ifoto iri hasi aha.

Uyu mushinga mushya wa TOP 5 SAI Future talents ukaba uje wiyongera kumikorere y’umwuga (professionalism) isanzwe iranga TOP 5 SAI n’ama studios yayo, uyu mushinga byumwihariko ukaba ugamije gushakisha abahanzi bafite impano zitandukanye mubijyanye na muzika ariko badafite amikoro ndetse no guteza imbere abahanzi b’abanyarwanda ukabavana ku rwego rwo hasi ukabageza ku rwego rwo hejuru aho aba bahanzi bagomba kuba abumwuga ndetse bakaba banabeshwaho n’impano zabo.

Iki gitaramo kikaba cyatangijwe n’umuyobozi mukuru wa TOP 5 SAI Company Bwana Patrick UWINEZA amurikira abari bacyitabiriye abahanzi batanu bashya (jeunes talents) kandi bashoboye bamaze kugira icyo bakorana na TOP 5 SAI kuri iyi gahunda, aribo : Franc Kay (Musanze), The Bless (Musanze), Amani (Musanze), Young Grace, (Rubavu) na Lil Key (Kigali),

Nyuma yakurikijeho abahanzi b’i Musanze nabo bari bitabiriye iki gikorwa ari benshi buri wese yashoboye kwigaragariza public,

Hakurikiraho abahanzi bibumbiye mu itsinda ry’abahanzi « ABAMI KU KIRWA » baje baturutse i Rubavu (Gisenyi)

Umuhanzi Benny Relax kuva muri Kaminuza y’u Rwanda i Huye, ndetse n’abahanzi baje baturutse i Kigali aribo : Jack B, Young dreams, Dream Boyz ndetse na Tuff Gangs



herekananwa n’abandi bose bafashije muri iki gikorwa (aba DJs, Aba Mc, ndetse n’aba audio producers ba TOP 5 SAI studios. Nyuma yo Kwerekana abo bahanzi basaga 50 bari bitabiriye iki gitaramo hafashwe amafoto y’urwibutso nyuma hakurikiyeho igikorwa cyo gufungura igitaramo kumugaragaro ndetse no gutangiza iyi gahunda ya TOP 5 SAI Future talent 2010 cyakozwe na Bwana Justin (umunyamabanga w’inama y’igihugu y’urubyiruko mu Rwanda/Musanze) waje ahagarariye umuyobozi w’Akarere ka Musanze, Akaba yashimiye TOP 5 SAI k’ubwiyi gahunda kandi abemererera inkunga y’akarere mu guteza imbere imyidagaduro.

Hakurikiyeho gutangiza Concert twavuga ko yari igizwe n’ibice bitau bikomeye igice cya mbere cyatangijwe n’umuhanzi Benny Relax wakuriwe na Emmy D, batangiye bashimisha abantu kuburyo burenze hakurikiyeho abahanzi ba Musanze ndetse n’abaturutse i Rubavu.

Agashya muri iki gice cya mbere k’abaye kubona abahanzi bagize crew ABAMI KU KIRWA barenga 20 kuri stage bambaye kimwe baririmba bimwe kandi banabyina kimwe stage yabo yari ishyushye kandi irimo n’amabara anyuranye !

Nyuma yabo haje kujyaho igice cya kabiri cya concert aho babahanzi 5 bamaze gutangira muri TOP 5 SAI FT 2010 bahawe umwanya bakigaragaza kandi banejeje bikomeye abitabiriye iki gitaramo banerekana ko bari ku rwego rwo hejuru nkabandi bahanzi dusanzwe tuzi bakomeye hano mu Rwanda usibye ko bari barabuze uburyo bwo kwigaragaza. Agashya kurusha utundi ni aho Lil Kay yazanye n’umwe mu ba byinnyi be washimishije birenze urugero public uyu mubyinnyi kazi uzwi cyane muri Kigali kubera imibyinire ye akaba yitwa SAPNA.

Igice cya gatatu cyaje kuzamo abahanzi dusanzwe tuzi bakunzwe hano mu Rwanda nka young dream yabasajije , Jack B ahageze ibintu biba ibindi bindi yaje kunganirwa n’undi musore wabyinnye abantu bagata izo bambaye bikanarangira yemeye kuba umwe mubazafasha iyi gahunda ya TOP 5 FT 2010 kwigisha abafite impano yo kubyina,

hagezeho Dream Boyz nano ibintu byongeye guhinduka kuko abantu batifuzaga ko bava kuri stage kuko abitabiriye igitaramo bateruye bakaririmbana na Dream boys indirimbo ikunzwe na bose ya MAGORWA bayirimbwe kabiri isubirwamo,

igitaramo cyaje gusozwa na Tuff Gangz aho J Poly yatangiye atera agira ati « HAMWE NA TOP 5 SAI…, Public nayo ikikiriza iti « INZOZI ZIBA IMPAMO » amagambo agize intumbero ya TOP 5 SAI ariyo « With TOP 5 SAI Dreams come true » maze azana n’abo bari kumwe muri Tuff.

Tuff gangz yashyuhije igitaramo abantu bose barahaguruka ibintu biracika maze amasaha aba make igihe cyo gusoza igitaramo kiragera. Abari bitabiriye igitaramo batashye baseta ibirenge.

Iki gitaramo cy’amasaha arenga ane cyasize ubushyuhe n’icyizere kw’iterambere rya muzika nyarwanda ariko cyane cyane kubahanzi bakizamuka kuburyo uyu munsi wakwiye kwandikwa mu mateka ya muzika mu Rwanda dore abahanzi bashyuhije public uko banganaga !!.

About Us - Press Kit - Links - Contact Us - Adress - Help/F.A.Q - Sitemap - Credits GO UP
© 2008-2012 Copyright = TOP 5 SAI Inc. | ALL RIGHTS RESERVED