Adress - Help/F.A.Q - Sitemap
Home - About Us - Press Kit - Links - Contact Us - Partners
TOP5SAI Services
Products
TOP5SAI Projects
Artists
Producers
TOP5SAI Studios

Artist of The Week

Mr Gloire

A Big Concert at ISAE Busogo organized by Top5SAI

Nyuma ya concert yabereye mri ISAE BUSOGO kuri St Valentin kuwa 14 z’ukwa gashyantare yari irimo abahanzi nka Brothers , RIDER MAN, The RAIN n’abandi yateguwe na TOP5SAI.

Abari bayitabiriye bongeye gusaba TOP5SAI ko yabategurira indi CONCERT none barasubijwe kuko muri week end yo kuwa 07 werurwe 2009 abahanzi nka TOM CLOSE, THE BEN, KITOKO, ABASHAKAMBA CREW (MISHIKI, DJ SEGOL,...) The RAIN n’abandi bari bari gukora ibitangaza murimusica aho abari muri ISAE BUSOGO bahagurutse bakabyina.

Akaba ari kuri uwo mugoroba hashyizweho n’umukono kumasezerano hagati y’uyu muryango rusange w’abanyeshuri biga muri ISAE BUSOGO (AGE ISAE) ndetse na TOP5SAI.

Ibikubiye muri ayo masezerano akaba ari ugufasha abahanzi baturuka muri iyo kaminuza gushyira ahagaragara ibihangano byabo, gufashanya mukubungabunga ibyiza by’umuco nyarwanda ndetse no gufashanya mukumurikira abanyarwanda muburyo bw’ikorana buhanga ry’amajwi n’amashusho (Technologies Audio visuelle) ibikorwa by’ubushakashatsi bugerwaho n’abanyeshuri bo muri ISAE mubijyanye n’ubuhinzi n’ubworozi.

By’umwihariko TOP5SAI ikaba yariyemeje gukomeza gufasha kwidagadurana n’ abo muri ino kaminuza ikomeza kubategurira ibitaramo (concerts)

Iyi gahunda ikaba izanakomereza muzindi kaminuza zo murwanda ndetse n’izo mukarere k’ibiyaga bigari.

About Us - Press Kit - Links - Contact Us - Adress - Help/F.A.Q - Sitemap - Credits GO UP
© 2008-2012 Copyright = TOP 5 SAI Inc. | ALL RIGHTS RESERVED